Uwiteka yiyemeje guha u Rwanda Perezida mushya!

Dukomeje IGISIBO dufatanyije na Kizito Mihigo mutagatifu. Tugeze ku Cyumweru cya 4 cy’igisibo. Amasomo ya Liturjiya aratwumvisha ukuntu Imana itareba nk’abantu . Ireba imitima bo bakareba imisusire n’igihagararo.

Umukuru w’igihugu atorwa n’Imana, agasigwa amavuta kandi agahabwa umwuka w’Imana ngo abe ariwo umukoresha ibyiza bibereye rubanda. Iyo umwami atangiye gukoreshwa n’imyuka mibi, Imana imukuraho icyizere, ikimika undi mwami uyinyuze umutima.

Mu Rwanda rwacu umuyobozi dufite asigaye yuzura imyuka mibi kenshi agahagurutsa za Tingatinga ngo zisenyere abaturage. Arafunga, agakubita, agakomeretsa, akica abahanuzi nka Kizito Mihigo….n’ibindi bibi bitabarika.

Kubera iyo mpamvu, yambuwe umwuka w’Imana, yakuweho icyizere n’ ijuru, agomba guhagurutswa ku ntebe. Dawidi mushya yarangije gutoranywa n’Imana, gusigwa amavuta no kuzuzwamo umwuka w’Imana. Tubitege amaso kandi tubisengere.

A.Thomas Nahimana

Veritas

Leave a Reply